Indyo irwanya inkovu z’ibishishi
Abahanga mu by’ubuzima batanga inama yo kwita ku by’imbere kugira ngo n’inyuma hagaragare neza. Ibyo bishatse kuvuga ko mu gihe urya neza, n’umubiri ugaragara neza. Ushobora gukira inkovu z’ibishishi mu buryo bwihuse, mu gihe witaye ku byo urya.
Kunywa amazi menshi bituma uruhu rworoha, ndetse n’amaraso agatembera neza, bigatuma aho uruhu rwangiritse hasanwa byihuse.
Kurya cyane indyo ikungahaye kuri vitamini A, C na E ni byiza, kugira ngo igikorwa cyo gukira kw’inkovu kigende neza. Ngo izo vitamini ni ingenzi mu gutuma uruhu rwisubira, ndetse n’inkovu z’ibishishi zigasibangana.
Imboga n’imbuto ni bimwe mu biribwa bibonekamo izo vitamini ku bwinshi. Ngo imyunyu ngugu nka Zinc na yo ishobora kugira uruhare mu gusibanganya inkovu ku ruhu. Urugero rwemewe rwa Zinc ni mg 15 ku munsi. Uyu munyu ngugu uba ku bwinshi mu nyama, cyane cyane umwijima.
Kuryagagura umuntu adashonje na byo si byiza ku muntu ushaka gukira inkovu yasigiwe n’ibishishi.
Ubuki
Ubuki bufite ubushobozi bwo kongera kuzana no gusana uruhu. Bufite ibyitwa Peroxyde d’Hydrogene, igira umumaro wo gusiba inkovu. Ubuki rero ni umuti w’umwimerere ku nkovu zikiri nshyashya ku ruhu.
Kugira ngo inkovu ziveho hifashishijwe ubuki, bisaba kubwisiga mu maso, ukaburekera ahantu hari inkovu mu gihe cy’iminota 30. Ibyo umuntu abikora buri mugoroba kugeza igihe zigendeye.

No comments:
Post a Comment